Ababyeyi ahantu hose barashakisha ukuntu baha abana babo uburezi bw’ubutungane. Mu bice byinshi mu Rwanda, ababaha’i n’inshuti zabo batanga amasomo, akenshi rimwe mu cy’umweru, y’imico myiza afasha imitima n’ibitekerezo by’abana gukura neza, akunganira uburezi babona kw’ishuri risanzwe. Ayo mashuri afunguriwe abana b’ingeri zose kandi kenshi imiryango yabo irasurwa kugira ngo baganire kuri ayo mashuri no kuburyo ingaruka y’ubwo burere bw’ubutungane yakwongerwa yaba mugihe cy’amasomo cyangwa mu rugo. Bashingiye ku nyigisho z’Ukwemera Baha’i, ayo masomo agamije kubiba mu bana urukundo rw’Imana n’Abatangizi b’amadini nyamukuru yo kw’isi. Amasomo afasha na none abana gushira mubikorwa amahame y’ubutungane nk’urukundo, ubumwe n’ubutabera mu buzima bwabo no mumibanire yabo hamwe n’umuryango n’inshuti. Amashuri y’abana agizwe n’isomo rigufi, imikino, inkuru zigaragaza imicyo myiza, ubugeni, n’umuziki. Mwatubona aho tubarizwa mwifuje kumenya uko umwana wanyu yajya mw’ishuri ry’abana riri hafi yanyu. |
Ibikorwa >