Ibikorwa‎ > ‎

Kwongera ubushobozi bw’ingimbi n’abangavu

Gahunda yo kwongera ubushobozi bw’ingimbi n’abangavu ifunguriwe buri wese ufite imyaka kuva kuri 12 kugeza kuri 14, kandi ibafasha kunyura neza muri icyo cyiciro cy’ingenzi cyane cy’ubuzima bwabo.

Abantu bakibyiruko bari muri iki kigero bagira umutima wo gutanga, bakagira muri bo umucyo wo kutabera, kandi bagashishikarira cyane kwiga kubyerekeye ibiriho byose, kandi bakifuza gutanga umusanzu mu kubaka isi imeze neza kurushaho. Iyo gahunda ibafasha kwiyubakamo indangagaciro ikomeye kandi ikabongera ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu mibereho myiza y’imiryango yabo n’isi muri rusange. Amatsinda yabaza muri iyo gahunda akora ibikorwa bijyanye no kugaragaza impano z’ubugeni, kungurana ibitekerezo, inkinamico, imikino yo gufatanya, kwiga, kubara inkuru, n’ibikorwa bifasha aho baturiye.

Gahunda y’ingimbi n’abangavu yiga ingingo zo mubitekerezo bya kibaha’i, ariko ifunguriwe bose n’abo muyandi madini. Amatsinda y’ingimbi n’abangavu ahurira ahanu henshi mu bice bitandukanye byo mu Rwanda, kandi turi guhugura ubu Abafasha babakoranabushake bifuza gukora itsinda mu tundi turere n’iyindi mirenge. Mwatubona aho tubarizwa mwifuje kumenya uko mwakwifatanya n’abandi mu gikorwa cy’ingimbi n’abangavu kiri yafi yanyu.

Inama z’Amasengesho

Amashuri y’abana

Inziga z’amasomo ku rubyiruko n’abakuze



A Junior Youth group in Kigali learns a song