Ibikorwa‎ > ‎

Inziga z’amasomo

Intego y’inziga z’amasomo za kibaha’i n’uguha abayijemo ubumenyi, imyumvire y’ubutungane n’ubumenyingiro bibafasha gutanga umusanzu mu kugira imiryango y’abantu myiza kurushaho, bahereye aho baturiye. Ibi bikorwa binyuze mu gukurikirana uruhererekane rw’amasomo ashingiye ku Nyandiko za kibaha’i.

Igitabo cya mbere mu rutonde rwa birindwi rwitwa Ibitekerezo ku Buzima bwa Roho. Gisesengura isanganyamatsiko z’ubutungane nk’isengesho, kuzirikana, ubuzima n’urupfu, n’iterambere rya roho. Inziga z’amasomo zikorerwa hirya no hino mu Rwanda kandi zifunguriwe bose. Uratumiwe guhumekerwa n’inyigisho za kibaha’i, kunguka ku byiza bikubiyemo, no kwongera ubushobozi mubyo wakora byo guteza imbere umugambi w’Imana. Mwatubona aho tubarizwa mwifuje kumenya uko mwakwifatanya n’abandi mu ruziga rw’amasomo ruri hafi yaho mutuye.

Inama z’Amasengesho

Amashuri y’abana

Kwongera ubushobozi bw’ingimbi n’abangavu



Study circle participants reading and discussing the Holy Writings