Gahunda

Buri dini igihe ryaje ryazanye karindari yayo, no mu Kwemera Baha’i byagenze bityo. Karindari ya kibaha’i idufasha gutekereza ku mico y’Imana, kubera ko buri kwezi gufite izina ry’umuco w’Imana.

Karindari ya Kibaha’i itangira kuri tariki 21 cyangwa 22 Werurwe, umunsi wihariye no mu kuntu isi izenguruka izuba, ikagira amezi 19 n’iminsi 19 buri kwezi, hakiyongeraho iminsi ine yo kwishimana n’abandi mbere y’uko igisibo gitangira, byose hamwe bigahwana n’iminsi 365 kimwe nka karindari ya Gregore.

Mu Kwemera Baha’i hari iminsi mitagatifu icyenda aho ababaha’i badakora ijyanye n’ibihe byihariye mumateka ya kibaha’i nk’ivuka rya Bahá’u’lláh n’uguhorwa Imana kwa Bab. Ukwigaragaza kwa Bahá’u’lláh kwizihizwa mu munsi mukuru umara iminsi 12 witwa Ridvan, mu mpera za Mata n’itangiro rya Gicurasi.

Buri wese ahawe ikaze kuza mu munsi mutagatifu wa kibaha’i. Mwadushakira aho tubarizwa mwifuje kumenya gahunda y’umunsi mukuri uri hafi yaho mutuye.