Gahunda‎ > ‎

Amakuru


Isabukuru y'Imyaka 200

posted Feb 11, 2018, 5:23 PM by Information Baha'i Rwanda   [ updated Feb 11, 2018, 5:41 PM ]

Mu mpande zose z’isi, ku i taliki 22 Ukwakira 2017, aba bahai bizihije Isabukuru y’imyaka 200 y’amavuko ya Baha’u’llah, Intumwa y’Imana muri iki gihe yashinze ukwemera kwa Ki bahai. Kuri uyu munsi, aba bahai bajihije bishimye imyaka 200 y‘ukuvuka k’uwazaniye ibiremwamuntu ubutumwa buturutse ku Mana. 

Mu bikorwa byari byateguwe mu kwizihiza uyu munsi mukuru, aba Bahai basangiye ibiganiro n’imbaga nini aho batuye, ku buzima n’ubutumwa bya Baha’u’llah ndetse banaganira ku byiza inyigisho za Baha’u’llah zigira ku buzima bw’ikiremwamuntu. Filimi yiswe “Light to the World” mu rurimi rw’ikinyarwanda isobanura “Urumuri rw’isi, yasobanuwe mu ndimi nyinshi zumvwa hirya no hino ku isi. Iyi filimi igaragaza ishusho nyayo y’ubuzima ndetse n’inyigisho za Baha’u’llah hamwe n’impinduka nziza zigira ku buzima bw’umuntu ku giti cye ndetse no ku miryango yo ku isi yose.

Mu Rwanda, umunsi mukuru wo kwizihiza imyaka 200 y’amavuko ya Baha’u’llah wizihirijwe mu miryango y’aba bahai, mu mirenge, m’uturere ndetse no ku rwego rw’igihugu.

Rubavu: Umuryango mugari wa Gisenyi, kuva mu myiteguro kugeza ku munsi mukuru nyirizina,
wateguye gahunda yo gusura abavandimwe, imiryongo, abaturanyi n’inshuti kugira ngo babaganirize ku buzima bwa Baha’u’llah, ubutumwa Bwe ndetse n’akamaro ubwo butumwa bugira ku mibereho ya benemuntu. Inyandiko ngufi k’ukwemera kwa ki
Bahai ndetse n’ubutumire bwagejejwe ku baturanyi, inshuti n’abavandimwe, kuri
Mayor w’akarere, umukuru w’ingabo, uwa Polisi y’u Rwanda, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 12 ba Rubavu ndetse n’ abakuru b’amadini basaga 100 babarizwa mu karere ka Rubavu.

Mu minsi ibiri yo ku wa 21 no ku wa 22 Ukwakira 2017, umurango w’aba bahai ndetse n’abatumirwa bakoze urugendo mu mahoro mu myiyereko yaranzwe n’indirimbo nziza mu mujyi wa Rubavu, ubutumwa bw’uru rugendo bwasakaye mu Rwanda hose binyujijwe kuri radio na televiziyo zo mu Rwanda. Ku italiki 22, abashyitsi 68 basuye imurikabikorwa ndetse n’inyandiko za Baha’u’llah ndetse banareba filimi "Urumuri rw’isi" mu nzundangamuco y’amahoro ya Gisenyi.

Nyamagabe: Isabukuru y’imyaka 200 ya Baha’u’llah yizihirijwe kuri centre Bahai. Abashyitsi bagera kuri 89 ndetse n’abana bagera kuri 57 bari bakereye kwizihiza umunsi mukuru. Abayobozi b’inzego z’ibanze bari baje kuwizihiza kandi bagaragaje ibyishimo byinshi mu ijambo buri umwe yagejeje ku bari aho.

Kayonza: Aba bahai ba Kayonza bateguriye umunsi mukuru kuri centre bahai ya Rwinkwavu. Gahunda yo kuwizihiza yaranzwe n’amasesho, inyandiko ntagatifu, amajambo, indirimbo ndetse n’imbyino. Abashyitsi bagera kuri 370 baturutse mu mirenge itandukanye ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze bari bitabiriye uwo munsi mukuru.

Rusizi:
abashyizi 171 n’abana baje kwizihiza uyu munsi mukuru I Muganza kuri centre Bahai yaho. Nyuma y’umunsi mukuru, aba bahai ba Muganza bigabanyije mu matsinda mato batangira gusura abashyitsi bose bari bitabiriye umunsi mukuru; mu rwego rwo kubakomeza no kubongerera ubumenyi ku nyigisho za Baha’u’llah.

Rwamagana: abashyitsi 204 bitabiriye umunsi mukuru wo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Baha’u’llah ku I taliki 21 Ukwakira, 2017. Umunsi mukuru, waranzwe n’amasengesho, indirimbo, n’ubutumwa ku nyigisho za Baha’u’llah. Mu bashyitsi bari bijihije uwo munsi mukuru harimo abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Karere ka Rwamagana.

Rutsiro: Kwizihiza uno munsi mukuru w’amavuko ya Bah’u’llah byabereye mu mirenge ibiri. Muri Rusebeya bagize abashyitsi 70 n’abana 30 naho muri Manihirira hitabiriye abashyitsi 60 ndetse n’abamwe mu bayobozi bo mu nzego zibanze.

Bugesera: Aba bahai ba Bugesera bahuye n’inshuti 40 n’abashyitsi mu kwizihiza amavuko ya Baha’u’llah.

Kigali: Umunsi
mukuru wo kwizihiza amavuko ya Baha’u’llah wateguwe igihe kirekire. Ku itariki 21 Ukwakira 2017, imiryango y’aba bahai ba Kacyiru, Gisozi na Kicukiro ndetse n’inteko z’ubutungane z’imirenge ya Gatenga, Kigarama na Kimihurura, yakiriye umubare munini w’abashyitsi harimo n’abayobozi b’inzego zibanze baje kwizihiza uwo munsi mukuru. Ku rwego rw’akarere n’igihugu, aba bahai hamwe n’abashyitsi bagera kuri 500 n’abana 300 bijihije isabukuru y’amavuko ya Baha’u’llah ku i taliki ya 22 Uwakira 2017, ku i Rebero mu murenge wa Gatenga. Umunsi mukuru wabereye mu ihema rinini ryari ryubatswe mu kibanza cyateguriwe kuzubakamo ingoro ntagatifu y’aba bahai.

Umunsi waranzwe n’amasengesho, inyandiko ntagatifu, inyigisho ku buzima bwa Baha’u’llah, ibiganiro ku byiza inyigisho za Baha’u’llah zigira ku buzima bw’ikiremwamuntu, imbyino n’indirimbo, hamwe n’imikino y‘abana. Hanyuma abatumirwa n’aba bahai barasangiye barasabana. Ijambo ry’umushitsi mukuru waje aturutse mu kigo gifite mu nshingano guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda ryakoze ku mitima y’abari bitabiriye umunsi mukuru. Yavuze ko aba ba bahai ari imbuto z’ubumwe mu rwanda ndetse no ku isi yose. Uyu munsi mukuru wasakaye ku batuye u Rwanda binyujijwe mu binyamakuru, kuri radio zitandukanye ndetse no kuri television.

Ku rwego rw’igihugu, Inteko y’ubutunga y’igihugu yohereje ibaruwa ku mukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, imugaragariza ibyishimo by’umuryango w’aba bahai mu Rwanda ku nsinzi yagize vuba aha mu matora ya Perezida wa Repuburika. Mu ibaruwa, inteko y’ubutungane y’igihugu yamugejejeho ubutumire ndetse n’ubutumwa bwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 200 y’amavuko ya Baha’u’llah. Inteko y’ubutungane bw’igihugu yamugejejeho ibahasha ikubiyemo urupapuro rw’ubutumire, inyandiko z’abakuru b’ibindi bihugu ku byerekeye ukwemera kwa ki bahai. Ibahasha zikubiyemo ubutumire ndetse n’inyandiko z’abakuru b’ibihugu bitandukanye kandi zagejejwe ku ba minisitiri 13 b’ama minisiteri atandukanye, umuyobozi b’ubugi wa Kigali, abayobozi b’uturere, abakuru b’amadini, umukuru w’ingabo ndetse n’uwa polisi y’u Rwanda.

Aba Baha’i bo mu Rwanda bakoze Iyemeza ry’igihugu

posted Jun 5, 2016, 5:49 PM by Catherine A. Honeyman   [ updated Jun 5, 2016, 5:49 PM ]

Kigali, Kuwa 23-24 Mata 2016

Intumwa zaturutse mu Rwanda hose bitabiriye Iyemeza Bahai ry’umwaka mu cyumba cy’umutuzo mwiza kiberamo inama Bahai ku muzosi wa Rebero, umurenge wa Gatenga muri Kigali.

Bifatanyije n’inshuti zari zaje gukurikirana Iyemeza, intumwa zagiye inama mu mwuka w’isengesho baganira ku bisabwa hamwe n’iterambere ry’umuryango Bahai mu Rwanda. Bibanze ku iterambere ry’imiryango mu turere dutandukanye mu guhigu, kuri gahunda y’iterambere ry’ ingimbi n’abangavu , gushyira urubyiruko imbere mu buzima bw’umuryango, hamwe no kwigisha Ukwemera kwa Bahá’u’lláh.

Intumwa kandi bari bafite inshingano yo gutora Inteko y’Ubutungane y’igihugu nshya y’aba Bahai mu Rwanda, akaba ari urugaga rugizwe n’ababahai icyenda bakuze bagaragara ko bashobora kwitangira umuryango wabo mu buryo nyakuri kandi bw’urukundo. Amatora Bahai akorwa mu mwuka w’amasengesho binyuze mu mpapuro z’itora kuri buri ntumwa, ndetse nta kwiyamamaza cyangwa kwamamaza kubaho.

Mwifatanye natwe mu guha ikaze Inteko y’Ubutungae y’Igihugu nshya  hamwe no kubifuriza ibyiza muruyu mwaka wo kwitangira umuryango wacu.!

[Ifoto: Intumwa hamwe n’abari baje gukurikirana Iyemeza Bahai ry’igihugu mu Rwanda umwaka 2016]

Untitled Post

posted May 21, 2016, 5:37 PM by Catherine A. Honeyman

Kigali kuwa 17 Mutarama 2016

Urubyiruko rw’ababahai basaga 25 bahuriye i Kigali mu minsi ishize biga ku itegeko Bahai rya Huququ’llah, “Uburenganzira bw’Imana”. Uko guhura kwibanze byumwihariko ku ngingo zirebana n’urubyiruko rukuze bari ku ntangoriro y’ubuzima bwabo bw’akazi.

Abari bitabirie bakurikiranye inyandiko zari zateguwe ku gisobanuro n’akamaro by’itegeko rya Huququ’llah. Bizeko iyo ababahai bamaze gukemura ibyibanze mu kubaho kandi bakishyura amadeni yose yabo, 19% yibyo basigaranye ashobora gufatwa nk’“Uburenganzira bw’Imana”. Uyu mubare ugomba kwishyurwa ku bushake kw’Inzu Nsanganyasi y’ubutabera kugirango akoreshwe ku gutezimbere ubuzima bwiza bw’ikiremwamuntu hamwe n’ibikorwa by’urukundo.

Urubyiruko baganiriye ku kuntu bagera kuriri tegeko ry’ubutungane mugihe batangiye gukora no mugihe bashinze ingo. Nigute urubyiburko rukuze bagera ku kuringaniza hagati yo gushakisha umutungo ufatika no gutezimbere imico y’ubutungane yabo ? kuki arubyyiruko rukuze bagomba kugira umwuga bakora ? kuki umurimo ari ngombwa kuri buri wese ?Nigute ubutunzi bwakoreshwa ? Ni gute urubiruko rukuze bagumana ukuringaniza hagati y’umurimo, umuryango hamwe n’amategeko bahai n’ibikorwa.

Urubyiruko bari bahari bagize uruhare bigaragara mu kiganiro gishingiye kw’inyandiko Bahai ziganisha ku kurera umuryango ku byerekeye Huququ’llah.

Inama yabaye kubw’icyifuzo cy’urugaga mpuzamahanga rwa Huququ’llah, rwasabye Abizerwa hamwe n’abahagarariye Huququ’llah kw’ isi yose ngo bibande ku burere bw’urubiruko, byumwihariko abatangiye umurimo vuba.

Kwiga ku byerekeye Intera y’ubukure ikurikiraho ku muryango Bahai

posted May 21, 2016, 5:35 PM by Catherine A. Honeyman

Kigali kuwa 24 Mutarama 2016

Ababahai basaga 40 baturutse mu Rwanda hose bahuriye hamwe i Kigali kuwa 23 na 24 Mutarama 2016 kugirango bige kandi baganire ku butumwa bwoherejwe n’Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera ku babahai kw’isi kuwa 29 Ukuboza 2015.

Ubutumwa bukubiyemo umugambi w’umuryango Bahai kw’isi yose mu myaka itanu irimbere hamwe n’umuyoboro w’ukuntu intego nyamukuru y‘umugambi yagerwaho, ariyo ihinduka ry’umuntu kugiti cye nirya sosiyete muri rusange binyuze mu mahoro n’iterambere kw’isi yose.

Igice kigaragara cy’ubutumwa kivuga ku rubyiruko no kubohora ubushobozi bwabo. Icyo umuryango Bahai wize ni “ni gute abakiri bato bafashwa kumenya umusanzu batanga kw’iterambere rya sosiyete yabo”. Ubutumwa bushimangirako “akamaro ko gukora’, ko guhagurukira kwitanga no guherekeza roho, bigomba kugendana no kumena “kubaho ”, kuzamura imyumvire ya buri umwe ku nyigisho ntagatifu no kuba indorerwamo y’imico y’ubutungane mu buzima bw’undi.

Ku musozo w’ubutumwa, Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera itwibutsa imbaraga za kibahai mu kwitanga mu miryango yabo zigaragaza “umushinga w’ubutungane”, ibarwa isobanurako “kwihutira gukora biterwa no guta icyizere ku bw’ibibigaragara kw’isi”.

Mbere yo gutangira kwiga ubutumwa, ibitabiriye inama bahanye ubunararibonye bafite hamwe nuko baba bumva bameze mugihe basuye Ahantu hatagatifu ha kibahai muri Israel. 12 mu bari bitabiriye bagiriwe ubuntu bwo gusura ahantu hatagatifu, ibitekerezo byabo byafashije mu kurema ihuriro ry’ubutungane hagati y’abitabiriye hamwe n’ihuriro ry’Ukwemera hamwe n’umunezero no kuzamura umwuka wo gutangiza kwiga ubutumwa.

Ababaha'is bo mu Rwanda bagize Iyemeza ry’Igihugu

posted Jan 26, 2016, 5:49 PM by National Assemly- -Rwanda

Gicurasi 1-3,2015

Intumwa nabandi bari baje gukurikirana Iyemeza baturuka ahantu hatandukanye mu Rwanda bahuye kuva ku itariki ya 1 kugeza 3 Gicurasi  2015 mu Iyameza ngarukamwaka Bahai ku rwego rw’igihugu mu Rwanda, ryabereye mu murenge wa Gatenga I Kigali. Inshingano y’ibanze kurizo ntumwa yariyo gutora abanyamuryango icyenda bagize Inteko y’Ubutungane y’igihugu y’ababahai mu Rwanda, urwego ruyobora ibikorwa by’ababaha’i hose mu gihugu.  

Mugihe cy’Iyemeza, intumwa kandi bize Ubutumwa bwa Ridvan bwaturutse ku Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera, Urwego mpuzamahanga ruyobora Ukwemera Baha’i. Nkuko bigaragazwa mu butumwa bwateguwe n’intumwa, kujyinama ku Mugambi w’Umwaka “ byabaye mu mwuka wo kwicisha bugufi, ubushake, kutikubira no kugaragaza ubukure”.  “Ingingo zitandukanye zarizwe kandi ziganirwaho, harimo iterambere ry’uturere [imiryango Baha’I mu turere tw’u Rwanda], uruhererekane rw’uburere, ukugira uruhare kw’abagore mu bikorwa, hamwe n’itegeko rya Huququ'llah."

Intumwa kandi zagize amahirwe yo kureba filimi yitwa "Ukwemera Baha'i mu Rwanda" no kureba urubuga rwa interineti rushya ku rwego rw’igihugu (website). Batanze ibitekerezo byabo ku kuntu ibyo byombi byakorwa ikagezwa ku Banyarwanda.

Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera yasubije ku butumwa bw’Iyemeza  bwanditswe n’intumwa, muruko gusubiza yakorejeje amagambo yo gutera imbaraga : “ Twakiranye umunezero ubutumwa bwaturutse ku intumwa mu Iyemeza ry’igihugu, bari berekeje amasengesho yabo n’imbaraga nyakuri zabo ku iterambere ry’Ukwemera mu Rwanda . Ukugaragaza ibitekerezo bicengeye no kujyinama mu bukure byabaye hagati mu ntumwa muricyo gihe byatumye tunezerwa.” Iyo barwa kandi yashishikarije ababaha’I mu Rwanda “ gukomeza kongera imbaraga bashyira mu bikorwa kugirango bagere ku nshingano zabo z’ubutungane,” kandi ikagaragaza nanone amasengesho Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera isezerango ngo "imbaraga z’inshuti, buri umwe hamwe na bose, babashe gufashwa no gukomezwa n’imigisha yo mw’ijuru ya Nyagasani Nyagukundwa.” 

Ababaha’i bakoze ibiterane by’urubyiruko i Kayonza na Rusizi

posted Feb 14, 2012, 9:42 PM by National Assemly- -Rwanda   [ updated Apr 28, 2015, 12:22 PM ]

Imiryango ya kabaha’i i Kayonza, Kigali na Rusizi yakoze ibiterane by’urubyiruko bigamije gushira ahagaragara uruhare rwabo mugutanga umusanzu mw’iterambere ry’umuryango nyarwanda.

Mu buri gace, urubyiruko rwamaze iminsi hamwe rwiga kandi rujya inama kuburyo rwagira icyo rwafasha benemuntu. Bakoze imigambi yo gufasha iterambere ry’abana hamwe n’ingimbi baho bakomoka, kandi bihaye inshingano yo guterana ingabo mubitugu binyuze mu bikorwa by’urubyiruko bihoraho.

Ibi biterane byakozwe kugira ngo hitabirwe umuhamagaro w’Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera ko haba ibiterane by’urubyiruko nk’ibyo kw’isi hose.

Ababaha’i basuye Urwibusto rw’Inyanza rwa Jenoside yakorewe abatutsi

posted Feb 14, 2012, 9:00 PM by National Assemly- -Rwanda   [ updated Apr 28, 2015, 12:28 PM ]

Kw’itariki 4 Gicurasi 2014, ababaha’i baturutse hiryo no hino mu gihugu basuye Urwibutso rw’Inyanza rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Kicukiro mu rwego rwo kwibuka izo nzirakarengane, no kuhavugira amasengesho asaba amahoro n’ubumwe mu Rwanda.

Iyemeza ry’Igihugu y’ababaha’i mu Rwanda irangiye, itsinda ry’abemezi bari hagati ya 50 bagenze kuva ku kibanza aho Urusengero rwa Kibaha’i ruzubakwa ku musozi i Rebero bajya ku rwibutso rw’i Nyanza. Ababaha’i bazanye inkunga y’indabyo.

1-7 of 7