Kigali, Kuwa 23-24 Mata 2016
Intumwa zaturutse mu Rwanda hose bitabiriye Iyemeza Bahai ry’umwaka mu cyumba cy’umutuzo mwiza kiberamo inama Bahai ku muzosi wa Rebero, umurenge wa Gatenga muri Kigali. Bifatanyije n’inshuti zari zaje gukurikirana Iyemeza, intumwa zagiye inama mu mwuka w’isengesho baganira ku bisabwa hamwe n’iterambere ry’umuryango Bahai mu Rwanda. Bibanze ku iterambere ry’imiryango mu turere dutandukanye mu guhigu, kuri gahunda y’iterambere ry’ ingimbi n’abangavu , gushyira urubyiruko imbere mu buzima bw’umuryango, hamwe no kwigisha Ukwemera kwa Bahá’u’lláh. Intumwa kandi bari bafite inshingano yo gutora Inteko y’Ubutungane y’igihugu nshya y’aba Bahai mu Rwanda, akaba ari urugaga rugizwe n’ababahai icyenda bakuze bagaragara ko bashobora kwitangira umuryango wabo mu buryo nyakuri kandi bw’urukundo. Amatora Bahai akorwa mu mwuka w’amasengesho binyuze mu mpapuro z’itora kuri buri ntumwa, ndetse nta kwiyamamaza cyangwa kwamamaza kubaho. Mwifatanye natwe mu guha ikaze Inteko y’Ubutungae y’Igihugu nshya hamwe no kubifuriza ibyiza muruyu mwaka wo kwitangira umuryango wacu.! [Ifoto: Intumwa hamwe n’abari baje gukurikirana Iyemeza Bahai ry’igihugu mu Rwanda umwaka 2016] |