Mu mpande zose z’isi, ku i taliki 22 Ukwakira 2017, aba bahai bizihije Isabukuru y’imyaka 200 y’amavuko ya Baha’u’llah, Intumwa y’Imana muri iki gihe yashinze ukwemera kwa Ki bahai. Kuri uyu munsi, aba bahai bajihije bishimye imyaka 200 y‘ukuvuka k’uwazaniye ibiremwamuntu ubutumwa buturutse ku Mana. Mu bikorwa byari byateguwe mu kwizihiza uyu munsi mukuru, aba Bahai basangiye ibiganiro n’imbaga nini aho batuye, ku buzima n’ubutumwa bya Baha’u’llah ndetse banaganira ku byiza inyigisho za Baha’u’llah zigira ku buzima bw’ikiremwamuntu. Filimi yiswe “Light to the World” mu rurimi rw’ikinyarwanda isobanura “Urumuri rw’isi, yasobanuwe mu ndimi nyinshi zumvwa hirya no hino ku isi. Iyi filimi igaragaza ishusho nyayo y’ubuzima ndetse n’inyigisho za Baha’u’llah hamwe n’impinduka nziza zigira ku buzima bw’umuntu ku giti cye ndetse no ku miryango yo ku isi yose. Mu Rwanda, umunsi mukuru wo kwizihiza imyaka 200 y’amavuko ya Baha’u’llah wizihirijwe mu miryango y’aba bahai, mu mirenge, m’uturere ndetse no ku rwego rw’igihugu. Rubavu: Umuryango mugari wa Gisenyi, kuva mu myiteguro kugeza ku munsi mukuru nyirizina, wateguye gahunda yo gusura abavandimwe, imiryongo, abaturanyi n’inshuti kugira ngo babaganirize ku buzima bwa Baha’u’llah, ubutumwa Bwe ndetse n’akamaro ubwo butumwa bugira ku mibereho ya benemuntu. Inyandiko ngufi k’ukwemera kwa ki Bahai ndetse n’ubutumire bwagejejwe ku baturanyi, inshuti n’abavandimwe, kuri Mayor w’akarere, umukuru w’ingabo, uwa Polisi y’u Rwanda, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 12 ba Rubavu ndetse n’ abakuru b’amadini basaga 100 babarizwa mu karere ka Rubavu. Mu minsi ibiri yo ku wa 21 no ku wa 22 Ukwakira 2017, umurango w’aba bahai ndetse n’abatumirwa bakoze urugendo mu mahoro mu myiyereko yaranzwe n’indirimbo nziza mu mujyi wa Rubavu, ubutumwa bw’uru rugendo bwasakaye mu Rwanda hose binyujijwe kuri radio na televiziyo zo mu Rwanda. Ku italiki 22, abashyitsi 68 basuye imurikabikorwa ndetse n’inyandiko za Baha’u’llah ndetse banareba filimi "Urumuri rw’isi" mu nzundangamuco y’amahoro ya Gisenyi. Nyamagabe: Isabukuru y’imyaka 200 ya Baha’u’llah yizihirijwe kuri centre Bahai. Abashyitsi bagera kuri 89 ndetse n’abana bagera kuri 57 bari bakereye kwizihiza umunsi mukuru. Abayobozi b’inzego z’ibanze bari baje kuwizihiza kandi bagaragaje ibyishimo byinshi mu ijambo buri umwe yagejeje ku bari aho. Kayonza: Aba bahai ba Kayonza bateguriye umunsi mukuru kuri centre bahai ya Rwinkwavu. Gahunda yo kuwizihiza yaranzwe n’amasesho, inyandiko ntagatifu, amajambo, indirimbo ndetse n’imbyino. Abashyitsi bagera kuri 370 baturutse mu mirenge itandukanye ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze bari bitabiriye uwo munsi mukuru. Rusizi: abashyizi 171 n’abana baje kwizihiza uyu munsi mukuru I Muganza kuri centre Bahai yaho. Nyuma y’umunsi mukuru, aba bahai ba Muganza bigabanyije mu matsinda mato batangira gusura abashyitsi bose bari bitabiriye umunsi mukuru; mu rwego rwo kubakomeza no kubongerera ubumenyi ku nyigisho za Baha’u’llah. Rwamagana: abashyitsi 204 bitabiriye umunsi mukuru wo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Baha’u’llah ku I taliki 21 Ukwakira, 2017. Umunsi mukuru, waranzwe n’amasengesho, indirimbo, n’ubutumwa ku nyigisho za Baha’u’llah. Mu bashyitsi bari bijihije uwo munsi mukuru harimo abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Karere ka Rwamagana. Rutsiro: Kwizihiza uno munsi mukuru w’amavuko ya Bah’u’llah byabereye mu mirenge ibiri. Muri Rusebeya bagize abashyitsi 70 n’abana 30 naho muri Manihirira hitabiriye abashyitsi 60 ndetse n’abamwe mu bayobozi bo mu nzego zibanze. Bugesera: Aba bahai ba Bugesera bahuye n’inshuti 40 n’abashyitsi mu kwizihiza amavuko ya Baha’u’llah. Kigali: Umunsi mukuru wo kwizihiza amavuko ya Baha’u’llah wateguwe igihe kirekire. Ku itariki 21 Ukwakira 2017, imiryango y’aba bahai ba Kacyiru, Gisozi na Kicukiro ndetse n’inteko z’ubutungane z’imirenge ya Gatenga, Kigarama na Kimihurura, yakiriye umubare munini w’abashyitsi harimo n’abayobozi b’inzego zibanze baje kwizihiza uwo munsi mukuru. Ku rwego rw’akarere n’igihugu, aba bahai hamwe n’abashyitsi bagera kuri 500 n’abana 300 bijihije isabukuru y’amavuko ya Baha’u’llah ku i taliki ya 22 Uwakira 2017, ku i Rebero mu murenge wa Gatenga. Umunsi mukuru wabereye mu ihema rinini ryari ryubatswe mu kibanza cyateguriwe kuzubakamo ingoro ntagatifu y’aba bahai. Umunsi waranzwe n’amasengesho, inyandiko ntagatifu, inyigisho ku buzima bwa Baha’u’llah, ibiganiro ku byiza inyigisho za Baha’u’llah zigira ku buzima bw’ikiremwamuntu, imbyino n’indirimbo, hamwe n’imikino y‘abana. Hanyuma abatumirwa n’aba bahai barasangiye barasabana. Ijambo ry’umushitsi mukuru waje aturutse mu kigo gifite mu nshingano guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda ryakoze ku mitima y’abari bitabiriye umunsi mukuru. Yavuze ko aba ba bahai ari imbuto z’ubumwe mu rwanda ndetse no ku isi yose. Uyu munsi mukuru wasakaye ku batuye u Rwanda binyujijwe mu binyamakuru, kuri radio zitandukanye ndetse no kuri television. Ku rwego rw’igihugu, Inteko y’ubutunga y’igihugu yohereje ibaruwa ku mukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, imugaragariza ibyishimo by’umuryango w’aba bahai mu Rwanda ku nsinzi yagize vuba aha mu matora ya Perezida wa Repuburika. Mu ibaruwa, inteko y’ubutungane y’igihugu yamugejejeho ubutumire ndetse n’ubutumwa bwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 200 y’amavuko ya Baha’u’llah. Inteko y’ubutungane bw’igihugu yamugejejeho ibahasha ikubiyemo urupapuro rw’ubutumire, inyandiko z’abakuru b’ibindi bihugu ku byerekeye ukwemera kwa ki bahai. Ibahasha zikubiyemo ubutumire ndetse n’inyandiko z’abakuru b’ibihugu bitandukanye kandi zagejejwe ku ba minisitiri 13 b’ama minisiteri atandukanye, umuyobozi b’ubugi wa Kigali, abayobozi b’uturere, abakuru b’amadini, umukuru w’ingabo ndetse n’uwa polisi y’u Rwanda. |