Gahunda‎ > ‎Amakuru‎ > ‎

Kwiga ku byerekeye Intera y’ubukure ikurikiraho ku muryango Bahai

posted May 21, 2016, 5:35 PM by Catherine A. Honeyman
Kigali kuwa 24 Mutarama 2016

Ababahai basaga 40 baturutse mu Rwanda hose bahuriye hamwe i Kigali kuwa 23 na 24 Mutarama 2016 kugirango bige kandi baganire ku butumwa bwoherejwe n’Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera ku babahai kw’isi kuwa 29 Ukuboza 2015.

Ubutumwa bukubiyemo umugambi w’umuryango Bahai kw’isi yose mu myaka itanu irimbere hamwe n’umuyoboro w’ukuntu intego nyamukuru y‘umugambi yagerwaho, ariyo ihinduka ry’umuntu kugiti cye nirya sosiyete muri rusange binyuze mu mahoro n’iterambere kw’isi yose.

Igice kigaragara cy’ubutumwa kivuga ku rubyiruko no kubohora ubushobozi bwabo. Icyo umuryango Bahai wize ni “ni gute abakiri bato bafashwa kumenya umusanzu batanga kw’iterambere rya sosiyete yabo”. Ubutumwa bushimangirako “akamaro ko gukora’, ko guhagurukira kwitanga no guherekeza roho, bigomba kugendana no kumena “kubaho ”, kuzamura imyumvire ya buri umwe ku nyigisho ntagatifu no kuba indorerwamo y’imico y’ubutungane mu buzima bw’undi.

Ku musozo w’ubutumwa, Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera itwibutsa imbaraga za kibahai mu kwitanga mu miryango yabo zigaragaza “umushinga w’ubutungane”, ibarwa isobanurako “kwihutira gukora biterwa no guta icyizere ku bw’ibibigaragara kw’isi”.

Mbere yo gutangira kwiga ubutumwa, ibitabiriye inama bahanye ubunararibonye bafite hamwe nuko baba bumva bameze mugihe basuye Ahantu hatagatifu ha kibahai muri Israel. 12 mu bari bitabiriye bagiriwe ubuntu bwo gusura ahantu hatagatifu, ibitekerezo byabo byafashije mu kurema ihuriro ry’ubutungane hagati y’abitabiriye hamwe n’ihuriro ry’Ukwemera hamwe n’umunezero no kuzamura umwuka wo gutangiza kwiga ubutumwa.
Comments