Kw’itariki 4 Gicurasi 2014, ababaha’i baturutse hiryo no hino mu gihugu basuye Urwibutso rw’Inyanza rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Kicukiro mu rwego rwo kwibuka izo nzirakarengane, no kuhavugira amasengesho asaba amahoro n’ubumwe mu Rwanda. Iyemeza ry’Igihugu y’ababaha’i mu Rwanda irangiye, itsinda ry’abemezi bari hagati ya 50 bagenze kuva ku kibanza aho Urusengero rwa Kibaha’i ruzubakwa ku musozi i Rebero bajya ku rwibutso rw’i Nyanza. Ababaha’i bazanye inkunga y’indabyo. |