Inyandiko Ntagatifu

Ijoro rimwe, mu nzozi, aya magambo ahanitse yumvikanaga impande zose: ‘Mu byukuri, Tuzatuma utsinda kubera Wowe Ubwawe hamwe n’Ikaramu Yawe. Ntubabazwe n’ibyakugwiriye, cyangwa se utinye, kuko uri mu mutekano. Bidatinze Imana izashira ahagaragara ubutunzi bw’isi –abantu bazagufasha binyuze kuri Wowe ubwawe n’Ikaramu Yawe, aho Imana izasusurutsa imitima y’abayimenye

Bahá’u’lláh

Igitabo Gitagatifu Bihebuje cy’u Kwemera Baha’i ni Kitáb-i-Aqdas, igitabo cy’amategeko cyahishuwe na Bahá’u’lláh. Ariko, Inyandiko Ntagatifu za ki Baha’i uzisanga no mubindi bitabo bya Bahá’u’lláh n’abandi bari abemezi bihariye mu Kwemera Baha’i.

Zikubiye mu bitabo birenga 100, izo Nyandiko Ntagatifu zivuga ku ngingo nyinshi zitandukanye, zirimo amategeko n’amahame birebana n’imyifatire y’umuntu hamwe n’imiyoborere y’imiryango ya bene muntu, n’izindi zijyanye n’amayobera y’ibitagaragara zivuga nko kubyerekeye roho y’umuntu n’urugendo rwayo igana Imana. Aba Baha’i bemera Bibiliya, Korowani, n’ibindi bitabo by’andi madini yahishuwe yo kw’isi.

Ibitabo bya kibaha’i mu kinyarwanda byagurwa kw’Ihuriro ry’Igihugu i Nyamirambo. Inyandiko za kibaha’i mu cyongereza no mugifaransa, no muzindi ndimi, zo zishobora kuboneka ku buntu ku mirongo ya interineti.