Idini RyivugururaKuva kera hose, Imana yimenyekanyishije ku bantu binyuze mu Ntumwa z’Imana, zitanga inyigisho zituyobora kandi zikaduha uburezi, nanone zigashiraho umusingi w’iterambere ry’umuryango w’abantu. Muri izo Ntumwa twavugamo Abrahamu, Krishna, Zoroastiri, Musa, Budha, Yesu, Muhamadi, na Baha’u’llah. Amadini yabo afite Isoko rimwe kandi mu by’ukuri n’ibice bikurikirana by’idini rimwe ry’Imana. Baha’u’llah, uwaherutse muri izo Ntumwa, yazanye inyigisho nhsya z’ubutungane n’imibanire y’abantu zijyanye n’iki gihe. Izina Baha’u’llah risobanura “Ikuzo ry’Imana”. Ubutumwa bwe nyamukuru n’ubwubumwe. Yigishije ubumwe bw’Imana, ubumwe bw’umuryango w’abantu, n’ubumwe bw’amadini. Wifuje kumenya birushijeho kubyerekeye amateka y’Ukwemera Baha’i, sura uru rubuga. | Ubuzima bw’UbutunganeAba Baha’i bahamagarirwa kubaho ubuzima bw’ubutungane bwo kuramya no gukorera inyoko muntu. Aba Baha’i basenga Imana buri munsi kandi bakiga Inyandiko zahishuwe na Baha’u’llah nk’isoko y’imbaranga, imyumvire y’ubutungane, no kumurikirwa uko babaho ubuzima bwabo mu buryo bwiza kurushaho buri munsi. Aba Baha’i bagira n’igihe cy’Igisibo buri mwaka, kandi bihatira kubahiriza amategeko y’ubutungane nko kugira urukundo, kutagira urwikekwe, kwirinda gusebanya, kutanywa inzoga zisindisha n’ibiyobyabwenge, n’izindi nyigisho zahishuwe na Baha’u’llah. Baha’u’llah yigishije: “Yewe Muhungu w’Umuja Wanjye! ….Buri wese agomba kugaragaza ibikorwa bisukuye kandi bitunganye, kuko amagambo ari ya bose, ariko ibikorwa nkibyo bifitwe n’abakundwa bacu gusa.” Wifuje kumenya birushijeho inyigisho za kibaha’i, wasura urubuga rwa internet www.bahai.org. | Umuryango Wuje UmunezeroAba Baha’i bashira kandi mubikorwa Ukwemera kwabo binyuze mu mibereho y’umuryango. Turahura nk’umuryango ku munsi twita Umunsi Mukuru w’Iminsi 19, ku ntangiro y’ukwezi kwa Kalendari ya Kibaha’i. Ku Munsi Mukuru w’Iminsi 19, turasenga hamwe, tukaganira ku ngingo zitandukanye kw’iterambere ry’Ukwemera, kandi tukongera ubucuti mu muryango dusabana. Turanizihiza Iminsi Mitagatifu icyenda mu mwaka, imwe ijyanye no kuzirikana indi no guhimbarwa. Kanda hano ubone amakuru yandi ajyane na kalendari yacu. Mu kwiyemeza gukora igikorwa cy’ubwitange, aba Baha’i ku giti cyabo cyangwa nk’umuryango bagira ibikorwa aho baturiye nk’inama z’amasengesho, amashuri y’abaha, amatsinda y’ingimbi n’abangavu, n’inziga z’amasomo z’urubyiruko n’abakuze. Ibi bikorwa bifunguriwe bose, n’abatari aba Baha’i. Wifuje kumenya birushijeho ibikorwa by’umuryango wa kibaha’i mu Rwanda, jya kuri uru rubuga. |
Intangiriro >