Ukwemera Baha’i n’umuryango usanga hose kw’isi ugizwe n’abemezi barenga imiliyoni eshanu, ugaragaramo abantu bo mu bihugu, amoko, n’imico byo hafi isi yose. Dufatanyije, turikwihatira gushira mubikorwa inyigisho za Baha’u’llah, zifite icyerekezo ko abantu bo kw’isi baba nk’umurango umwe rusange kandi isi ikaba intaho yabo basangiye. Bahá'ís from around the world Inzu zo Kuramya za kibaha’i ni kimwe mu bimenyetso byo kugira uwo muryango umwe mu kuntu ziba zifunguriwe bose. N’ubwo ibishushanyo mbonera byazo biba bitandukanye, amarembo icyenda n’igisenge kimeze nk’umubumbe zose zihuriyeho n’ikimenyesto cy’ugutandukanya kw’abantu no kuba umwe kwabo kw’ishingiro. Nk’uko byateganyijwe na Baha’u’llah, Inzu yo Kuramya igamije kuba Ihuriro ry’Ubutungane y’inzengo zitandukanye ziyishamikiyeho zibanda ku bikorwa byo gufasha bijyanye n’ubumenyi, ubugiraneza, uburezi, n’imiyoborere. Amashusho ari hano agaragaza izo Nzu zo Kuramya muri Uganda, Chili, mubuhinde, mubudagi, Samoa, no muri Leta Z’unze Ubumwe za Amerika. Umuryango w’ababaha’i mu Rwanda wateganyije ahantu mu karere ka Kicukiro aho mu gihe kizaza Inzu yo Kuramya yo mu Rwanda izubakwa. |
Intangiriro >