Intangiriro‎ > ‎

Amateka: Aba Baha’i mu Rwanda

Kugera mu Mugabane w’Africa

Ukwemera Baha’i, kugendera ku nyigisho za Baha’u’llah nk’Intumwa iheruka yoherejwe n’Imana, yatangiye mu 1844. Ukwemera Baha’i kwageze mu mugabane w’Africa mu 1868, no mu Rwanda mu 1953.

Ukwemera Baha’i, kimwe nk’andi madini y’isi yose, kwatangiye mu Burasirazuba bwo Hagati. Baha’u’llah yavukiye muri Irani, ariko We n’aba Baha’i bo mu bihe bya mbere baratotejwe kuko batangazaga ko Imana yahishuriye benemuntu izindi nyigisho. Baha’u’llah n’umuryango We barafunzwe babaca mu bihugu inshuro nyinshi, kugera amaherezo kw’Isi Ntagatifu. Ariko, imbaraga zo kw’isi ntizishobora kuzimanganya Ukwemera kw’Imana. Uko gutotezwa urebye kwafashije abantu benshi kumenya inyigisho za Baha’u’llah uko bagendaga bamuca mu gihugu bamwohereza mu kindi.

Ukwemera Baha’i kwamenyekanye ubwa mbere mu mugabane wa Africa mu 1868 kubera uko kumwirukana, igihe Baha’u’llah yanyuze muri Misili ajya mu mujyi w’uburoko i Akka (Acre), mu gihugu ubu tuzi nka Israeli. Kuva kuri iyo nshuro ya mbere kugera muri Misili, Ukwemera Baha’i kwasakaye mu bindi bihugu muri Afurika biturutse ku ngendo n’ubucuti  bw’abandi ba Baha’i.

Aba Baha’i ba mbere mu Rwanda

Gukwira ku Kwemera Baha’i mu Rwanda

Umuryango wa kibaha’i mu Rwanda mu 1994 na nyuma yaho

Prison in Akka
The prison in 'Akká where Bahá'u'lláh and His family were held