Imyaka mike nyuma yaho Inteko z’Ubutungane z’Imirenge za mbere mu Rwanda zitorwa, Umubaha’i yakoraga umwuga w’ubuganga yaje gutura mu Rwanda afungura nanone ivuriro kugira ngo akomeze uwo mwuga we w’ingirakamaro no mu Rwanda. Kubera ukumenyana kwa muganga Atoallah Taaid na benshi baganaga ivuriro rye nyuma bakaza kumenya inyigisho za kibaha’i bakanazikunda, na none kubera ingendo nyinshi n’umuhate wo gutanga uburezi by’umufasha we Zahereh afatanyihe n’abandi babaha’i babanyarwanda, umuryango w’ababaha’i mu Rwanda waje kwiyongera byihuse. Urwego rwa kibaha’i rw’amahugurwa mu gihugu – Ikigo cy’amahugurwa Taaid – gitanga amasomo k’ubuntu mu gihugu hose agamije iterambere mu butungane n’imibereho ry’imiryango ku rwego rw’ibanze. Mu 1972, hari hamaze gushingwa Inteko z’Ubutungane z’Imiregne zihagije hahita hatorwa Inteko y’Ubutungane y’Igihugu. Inteko y’Ubutungane y’Igihugu y’ababaha’i mu Rwanda yemewe n’amategeko y’u Rwanda umwaka wakurikiyeho. Umuryango w’u Rwanda wa kibaha’i mu 1994 na nyuma yaho |