1994 na nyuma yaho

Umuryango w’ababaha’i mu Rwanda wapfushije ibihumbi by’abanyamuryango bayo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ariko kuva icyo gihe urigokorana imbaraga zisumbuye mu kongera kwiyubaka no gutanga umusanzu wayo mu kugira amahoro n’iterambere birambye mu Rwanda. Kubera ko Ukwemera Baha’i kuyoborwa n’inzego zitorwa n’abanyamuryango bawo, aho yo kugira abantu ku giti cyabo bawukuriye, imiryango ya kibaha’i ku rwego rw’ibanze n’abaje bahungutse bakoresheje imbaraga nyinshi mu kongera kugira imiryango y’unze ubumwe nyuma ya jenoside y’akorewe abatutsi mu 1994.

Imiryango ya kibaha’i ku rwego rw’ibanze mu Rwanda yiyobora ubwayo ubu wayisanga mu turere twa Bugesera, Gasabo, Kayonza, Kicukiro, Muhanga, Ngororero, Nyamagabe, Nyamasheke, Nyarugenge, Rubavu, Rusizi, Rutsiro na Rwamagana. Iyi miryango itanga inkunga yayo mu kubaka amahoro n’ubumwe mu Rwanda binyuze mu kugira inama z’amasengesho zifunguriwe bose n’abasengera mu yandi madini; amashuri y’igisha imico myiza y’ubutungane ku bana, ingimbi n’abangavu; no guhuriza hamwe urubyiruko n’abakuze bakihuguru kandi bagafatanya mu bikorwa byo kubaka umuryango.

Turabatumiye kureba ibindi biri kuri uru rubuga mu kanda hano bijyanye n’ibikorwa biriho uno munsi.

Representatives of different Bahá’í communities around the country
pay their respects at the Nyanza Genocide Memorial, Kigali