Kugera ku mugabane w’Africa
Ukwemera kw'aba Bahá’í, kugendera ku nyigisho za Bahá’u’lláh nk’Intumwa iheruka yoherejwe n’Imana, kwatangiye mu 1844. Ukwemera kw'aba Bahá’í kwageze ku mugabane w’Africa mu 1868, no mu Rwanda mu 1953.
Ukwemera kwaba Bahá’í, kimwe nk’andi madini y’isi yose, kwatangiye mu Burasirazuba bwo Hagati. Bahá’u’lláh yavukiye muri Irani, ariko We n’aba Bahá’í bo mu bihe bya mbere baratotejwe kuko batangazaga ko Imana yahishuriye benemuntu izindi nyigisho. Baha’u’llah n’umuryango We barafunzwe, babaca mu bihugu bitandukanye inshuro nyinshi, kugera amaherezo baciriwe kw’Isi Ntagatifu. Ariko, imbaraga zo kw’isi ntizishobora kuzimanganya Ukwemera kw’Imana. Uko gutotezwa urebye kwafashije abantu benshi kumenya inyigisho za Bahá’u’lláh uko bagendaga bamuca mu gihugu bamwohereza mu kindi.
Ukwemera kwa ki Baha’i kwamenyekanye ubwa mbere ku mugabane wa Africa mu 1868 kubera uko kumwirukana, igihe Baha’u’llah yanyuze mu Misili ajya mu mujyi w’uburoko wa Akká (Acre), mu gihugu ubu tuzi nka Israeli. Kuva kuri iyo nshuro ya mbere kugera mu Misili, Ukwemera kwaba Bahá’í kwasakaye mu bindi bihugu muri Afurika biturutse ku ngendo n’ubucuti bw’abandi ba Bahá’í.
Gereza yi 'Akká aho Bahá'u'lláh n'umuryango we bari bafungiye