Kuva kera hose, Imana yimenyekanyishije ku bantu binyuze mu Ntumwa z’Imana, zitanga inyigisho zituyobora kandi zikaduha uburezi, nanone zigashiraho umusingi w’iterambere ry’umuryango w’abantu. Muri izo Ntumwa twavugamo Abrahamu, Krishna, Zoroastiri, Musa, Budha, Yesu, Muhamadi, Báb na Bahá’u’lláh. Amadini yabo afite Isôko rimwe kandi mu by’ukuri n’ibice bikurikirana by’idini rimwe ry’Imana.
Bahá’u’lláh, uwaherutse muri izo Ntumwa, yazanye inyigisho nshya z’ubutungane n’imibanire y’abantu zijyanye n’iki gihe. Izina Bahá’u’lláh risobanura “Ikuzo ry’Imana”. Ubutumwa bwe nyamukuru n’ubw'ubumwe. Yigishije ubumwe bw’Imana, ubumwe bw’umuryango w’abantu, n’ubumwe bw’amadini.
Wifuje kumenya birushijeho kubyerekeye amateka y’Ukwemera Bahá’í mu Rwanda, sura uru rubuga rwa internet.
Aba Bahá’í bahamagarirwa kubaho ubuzima bw’ubutungane bwo kuramya no gukorera inyoko muntu. Aba Bahá’í basenga Imana buri munsi kandi bakiga Inyandiko zahishuwe na Bahá’u’lláh nk’isoko y’imbaranga, imyumvire y’ubutungane, no kumurikirwa uko babaho ubuzima bwabo mu buryo bwiza kurushaho buri munsi. Aba Bahá’í bagira n’igihe cy’Igisibo buri mwaka, kandi bihatira kubahiriza amategeko y’ubutungane nko kugira urukundo, kutagira urwikekwe, kwirinda gusebanya, kutanywa inzoga zisindisha n’ibiyobyabwenge, n’izindi nyigisho zahishuwe na Bahá’u’lláh. Bahá’u’lláh yigishije:
“Yewe Muhungu w’Umuja Wanjye! ….Buri wese agomba kugaragaza ibikorwa bisukuye kandi bitunganye, kuko amagambo ari ya bose, ariko ibikorwa nk'ibyo bifitwe n’abakundwa bacu gusa.”
Wifuje kumenya birushijeho inyigisho za kibahá’i, wasura urubuga rwa internet www.bahai.org.
Aba Bahá’í bashira kandi mubikorwa Ukwemera kwabo binyuze mu mibereho y’umuryango. Turahura nk’umuryango ku munsi twita Umunsi Mukuru w’Iminsi 19, ku ntangiro y’ukwezi kwa Kalendari ya kiBahá’í. Ku Munsi Mukuru w’Iminsi 19, turasenga hamwe, tukaganira ku ngingo zitandukanye kw’iterambere ry’Ukwemera, kandi tukongera ubucuti mu muryango dusabana. Turanizihiza Iminsi Mitagatifu icyenda mu mwaka, imwe ijyanye no kuzirikana indi no guhimbarwa. Kanda hano ubone amakuru yandi ajyane na kalendari yacu.
Mu kwiyemeza gukora igikorwa cy’ubwitange, aba Bahá’í ku giti cyabo cyangwa nk’umuryango bagira ibikorwa aho baturiye nk’inama z’amasengesho, amashuri y’abaha, amatsinda y’ingimbi n’abangavu, n’inziga z’amasomo z’urubyiruko n’abakuze. Ibi bikorwa bifunguriwe bose, n’abatari aba Bahá’í.
Wifuje kumenya birushijeho ibikorwa by’umuryango wa kibaha’i mu Rwanda, jya kuri uru rubuga rwa internet.