Mu turere 28 tugize u Rwanda, 14 muri twa dufite ibikorwa by’ibanze nk'amashuri y'abana, amatsinda y'ingimbi n'abangavu, n'inziga z'amasomo. Uturere 17 dufite Inteko z’Ubutungane z’Imirenge—aho hari Inteko 33 zikora mu mwaka wa 182 BE—kandi 25 dufite nibura Umubahá’í umwe utuye muri utwo turere.
U Rwanda rufite ubu abantu 135 badasubirwamo b’abakozi b’ubwitange bakora neza bayobora gahunda eshatu z’uburezi mu turere 14 twatoranyijwe nk’utwihutirwa (Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Kigali, Nyamagabe, Rubavu, Rusizi, Rutsiro, Bugesera, Kirehe, Musanze, Ngororero, Kamonyi, na Karongi), buri umwe akora nibura igikorwa kimwe cy’uburezi. Hari ibikorwa by’uburezi 190 bifite abitabira 1,884 mu Rwanda hose. Soma raporo yose ➡️
Mu ukwemera Bahá'í Iyemeza ry'igihugu (Convention Nationale) ni igikorwa cy’ingenzi gihuza intumwa ziturutse hirya no hino mu gihugu, zigateranira hamwe mu mwuka w’amasengesho, ituze n’ubwubahane, hagamijwe kuganira ku iterambere ry’Umurimo no gutora abagize Inteko Nkuru y’Igihugu.
Iri yemeza rirangwa n’umwihariko utandukanye n’izindi nama zisanzwe, kuko ishingiye ku mahame y’umwuka n’ubumwe.
Mu Rwanda abahai bakoraga iyemeza kunshuro ya 52, Aho iyemeza ryabereye ku ihuriro ry'aba Baha'i riherereye kumusozi wa rebero mu mugi wa Kigali.
Rikaba ryarasize hatowe abagize inteko y'ubutungane y'igihugu igizwe n'abanyamuryango 9 bazayobora mu mwaka wa 183 kungengabihe Baha'i aribo;
Catherine Honeyman
Basile Seburikoko
Judith Nyamoga
Anis Ndayisaba
Pascal Sibomana
Navid Dejwakh
Seraphine Nyirabagenzi
Nasim Parsa
Vincent Nshimiyimana
Iri yemeza ryamaze iminsi itatu kuko ryatangiye tariki ya mbere kugera kuya 3 gicurasi.
Rikaba ryaritabiriwe n'umujyanama ushinzwe umugabane wa africa ariwe judicaël, Aho yabashije gufasha abadelege kwiga ubutumwa butandukanye bwinzu nsanganyasi y'ubutabera.
Muri iri yemeza Kandi Abitabira bose bashyira imbere inyungu rusange, bagaharanira icyateza imbere Umurimo, aho kuyoborwa n’inyungu zabo bwite.
Nk’uko Bahá'u'lláh abivuga:
“Mujye mugirana inama muri byose, kuko inama ari itara ry’ubuyobozi rigaragaza inzira kandi ritanga gusobanukirwa.”
Iri jambo rishimangira ko kujya inama ari ishingiro ry’imiyoborere n’iterambere.
Mu biganiro bikorwa mu iyemeza (Convention) buri wese ahabwa umwanya wo gutanga igitekerezo cye mu bwisanzure busesuye, kandi mu bwubahane.
Ibi bituma habaho gufata ibyemezo bifite ireme kandi byumvikanyweho. Umugaragu w'ukwemera Abdu'l-Bahá yagize ati:
“Abayigize bagomba kugirana inama mu buryo butuma hatagira umwuka mubi cyangwa amakimbirane… kandi iyo hari utavuga rumwe n’abandi, ntakwiye kubifata nabi.”
Kimwe mu bintu by’ingenzi bigaragazwa muri Convention Nationale ni uburyo amatora akorwa. Aya matora aba mu mwuka w’amasengesho no gutekereza byimbitse, aho buri mutora ahitamo mu bwisanzure, atagendeye ku marangamutima cyangwa ku nyungu ze bwite.
Nk’uko Shoghi Effendi abisobanura:
“Utora agomba kuyoborwa gusa no gutekereza ku nyungu z’Umurimo, atagamije inyungu ze bwite.”
Nanone kandi, Convention ni umwanya ukomeye wo kugaragaza no gushimangira ubumwe hagati y’abayitabira. Ubumwe n’urukundo ni byo shingiro ry’imikorere myiza n’iterambere rirambye.
'Abdu'l-Bahá arongera ati:
“Ikintu cya mbere gisabwa ni urukundo n’ubwumvikane busesuye hagati y’abagize inama… kandi iyo bageze ku cyemezo, bose bagomba kucyumvira.”
Muri rusange, Convention Nationale ni urubuga rw’ingenzi rutuma habaho ubufatanye, ubumwe n’imiyoborere ishingiye ku nama no ku mahame y’umwuka.
Ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma harebwa ibyagezweho, no gutegura ejo hazaza h’Umurimo mu mucyo, mu kuri no mu bumwe, intumwa zitabiriye iri yemeza zikaba zari 19 ziturutse hirya no hino mu gihugu.
Muri iri yemeza Kandi ryagize umwihariko udasanzwe kuko urubyiruko rw'aba Baha'i rwahawe umwanya yaba muri service, mu gususurutsa abaryitabiriye kuko kumunsi wa 2 w'iyemeza urubyiruko ruvuye I rwamagana rwahawe umwanya ndetse no kumunsi wa 3 aribwo wasoje iyemeza, urubyiruko rwa Kigali mu byishimo byinshi runyura abitabiriye iyemeza.
Itariki ya 20 cyangwa 21 Werurwe buri mwaka, Aba Bahá’í hirya no hino ku isi bizihiza umunsi mukuru wa Naw-Rúz, bisobanura “Umunsi Mushya.” Uyu munsi ni ingenzi cyane kuko uba ari wo utangiza umwaka mushya mu ngengabihe y’Abá Bahá’í, uzwi nka kalendari ya Badí‘, kuri ubu bakaba barinjiraga mu mwaka wa 183.
Naw-Rúz iza nyuma y’iminsi 19 y’igisibo, aho Abá Bahá’í baba bamaze igihe biyegereza Imana binyuze mu gusenga, kwitekerezaho no kwiyubaka mu mwuka.
Ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma, gusuzuma ubuzima bw’umuntu, no gufata ingamba nshya zo kurushaho gukora ibyiza mu mwaka utangiye.
Uyu munsi wizihizwa mu byishimo byinshi, aho imiryango n’inshuti bateranira hamwe bagasabana, bagasangira amafunguro, ndetse bagasoma amasengesho n’inyigisho ntagatifu.
Ni umwanya wo gushimira Imana ku byiza byagezweho no gusaba imigisha ku mwaka mushya.
Naw-Rúz kandi ihura n’itangira ry’umuhindo mu bice byinshi by’isi, ikaba ari ikimenyetso cy’ubuzima bushya, kuvuka bushya n’icyizere.
Ku Bahá’í, ibi bifite igisobanuro cyimbitse cy’uko umutima n’ubuzima by’umuntu nabyo bikwiye guhinduka no kongera kubaho mu mucyo n’urukundo.
Nubwo uburyo bwo kwizihiza bushobora gutandukana bitewe n’umuco n’aho umuntu atuye, ubutumwa nyamukuru bwa Naw-Rúz burasa hose: ubumwe, amahoro, urukundo no gutangira bushya.
Mu Rwanda naho Aba Bahá’í bizihije uyu munsi mukuru wa Naw-Rúz, by’umwihariko i Kigali, Aba Bahá’í ndetse n’inshuti zabo bateraniye ku ihuriro ry’Aba Bahá’í riherereye ku musozi wa Rebero, maze bafatanya kwishimira uyu munsi mushya. Ni ibirori byitabiriwe n’abakuru, urubyiruko ndetse n’abana.
Aho babashije gusangira amateka y’uyu munsi wa Naw-Rúz ndetse banishimana mu ndirimbo zitandukanye, ari na ho amatsinda y’urubyiruko yerekanye ibyo yigiye mu nyandiko ntagatifu zitandukanye.
Uretse aha Kigali, hirya no hino mu Rwanda abahahai mu uduce dutandukanye bizihije uyu munsi wa Naw-rúz.
Utwo duce ni Rusizi-Muganza, Ngororero, Kayonza mu duce dutandukanye twa Rukara, Kabare na Rwinkwavu; mu karere ka Musanze uyu munsi wizihirijwe mu duce dutandukanye nka Kimonyi na Busogo; akarere ka Kirehe, Gasange na Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, Nyamagabe, Nyanza-Rusebeya ndetse n’akarere ka Rutsiro.
Hose umunsi ukaba waritabiriwe n’ingeri zose, kandi bishimira ibyo bagezeho mu mwaka usojwe wa 182 ku ngengabihe Bahá’í.
Uko isi igenda ihura n’ibibazo bitandukanye—intambara, amacakubiri, inzara n’ibindi—Naw-Rúz itwibutsa akamaro ko kwiyunga, gukundana no kubaka ejo hazaza heza hashingiye ku bumwe bw’abantu bose, ikaba umunsi wo gutangira bundi bushya mu mitima, mu bitekerezo no mu bikorwa.
Naw-rùz ni umunsi wo kwibutsa abantu bose ko ari abavandimwe. Izina Naw-Rúz risobanura ko ari Umunsi Mushya. Aba Bahá’í bawizihiza nk’umunsi werekana ko ubwoko bw’abantu bwose bufite isoko imwe, isi ikeneye gutangira neza, yuzuye amahoro n’ubumwe.
Ni umunsi wo kwibuka ko turi umuryango umwe w’abantu.
Naw Ruz 183 BE
Naw Ruz 183 BE
Naw Ruz 183 BE
Naw Ruz 183 BE
Naw Ruz 183 BE
Naw Ruz 183 BE
Kuri iki cyumweru tariki ya 22 gashyantare 2026 hirya no hino mu Rwanda abemezi Baha'i bahuriye muturere dutandukanye bitorera abazabahagararira mu iyemeza rw'igihugu rizaba mu minsi irimbere.
Kigali ku iRebero ku cyicaro cy'abahai naho ababahai bo muri Kigali, Bugesera, Kamonyi ndetse na Muhanga batora intumwa 4 zizabahagararira mu Iyemeza ry'Igihugu. Uyumuhango ukaba waritabiriwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gatenga mu karere ka kicukiro wabashije gukurikirana uko amatora Baha'i akorwa mu mucyo no mu bwisanzure.
Amatora mu Idini rya Baha’i ni imwe mu nkingi z’imiyoborere yaryo. Atandukanye n’amatora asanzwe amenyerewe ku isi, kuko ashingiye ku masengesho, ubunyangamugayo, n’umwuka w’ubumwe.
Nta kwiyamamaza, nta mashyaka, kandi nta guhatanira imyanya. Intego si ugutsinda, ahubwo ni ugukorera umuryango mu rukundo no mu kuri.
Kuki hatorwa Abahagarariye Abandi nk'Intumwa?
Mu gihugu hari aba Baha’i benshi cyane ku buryo badashobora bose guhurira hamwe gutora Inteko y'Ubutungane y’Igihugu. Ni yo mpamvu hatorwa abahagarariye abandi.
Izindi Impamvu z’ingenzi:
Guhagararira umuryango wose – Delegates bahagararira aba Baha’i bo mu duce batuyemo.
Kunoza imigendekere y’itora. Bahurira mw'Iyemeza y’Igihugu bakaganira ku mibereho n’iterambere ry’umuryango wa kiBaha'i.
Kwirinda politiki n’amacakubiri. Kubera ko nta kwiyamamaza, itora rikomeza kuba iry’umwuka, rishingiye ku kuri no ku bumwe.
Muri iri yemeza ku rwego rw'igihugu niho batora abanyamuryango 9 bagize Inteko y'Ubutungane y'Igihugu.
Shoghi Effendi, Umurinzi w'ukwemera Baha'i mu magambo ye yagize ati “Igikorwa cyo gutora ni igikorwa gitagatifu kandi kigomba gukorwa mu mwuka w’amasengesho". Akomeza ashimangira ko mu gutora bikorwa mubwisanzure ati, “Abizera bagomba kugira ubwigenge busesuye mu guhitamo ababaserukira… kandi birinda uburyo bwose bwo gushyiraho abakandida, n’iyo byaba mu buryo butaziguye.”
Aya matora akaba yarabaye mu kandi gace tugera ku icyenda hirya no hino mu gihugu tugabanyijemo uturere muburyo bukurikira.
Agace ka 1 kagizwe n'Uturere twa Rubavu, Musanze, Nyabihu, Burera na Gakenke bakaba barahuriye kuri duce duto zitandukanye muri utu turere. Agace ka 2 kagizwe n'Uturere twa Ngororero konyine. Agace ka 3 kagozwe na Rutsiro na Karongi. Agace ka 4 kagizwe na Kayonza, Kirehe, na Ngoma. Agace ka 5 kagizwe na Rwamagana naho agace ka 6 kagizwe na Gatsibo, Nyagatare, na Gicumbi. Agace ka 7 karimo uturere twa Kigali, Muhanga, Kamonyi, Bugesera na Rulindo. Agace ka 8 kagizwe na Rusizi, Nyamasheke na Nyaruguru. Naho agace ka 9 kakaba kagizwe n'uturere twa Nyanza, Nyamagabe, Ruhango, Huye na Gisagara. Amatora byagenze neza mu mahoro n'ibyishimo hose.
Mu mpande zose z’isi, ku i taliki 22 Ukwakira 2017, aba bahai bizihije Isabukuru y’imyaka 200 y’amavuko ya Baha’u’llah, Intumwa y’Imana muri iki gihe yashinze ukwemera kwa Ki bahai. Kuri uyu munsi, aba bahai bajihije bishimye imyaka 200 y‘ukuvuka k’uwazaniye ibiremwamuntu ubutumwa buturutse ku Mana. Mu bikorwa byari byateguwe mu kwizihiza uyu munsi mukuru, aba Bahai basangiye ibiganiro n’imbaga nini aho batuye, ku buzima n’ubutumwa bya Baha’u’llah ndetse banaganira ku byiza inyigisho za Baha’u’llah zigira ku buzima bw’ikiremwamuntu. Filimi yiswe “Light to the World” mu rurimi rw’ikinyarwanda isobanura “Urumuri rw’isi, yasobanuwe mu ndimi nyinshi zumvwa hirya no hino ku isi. Iyi filimi igaragaza ishusho nyayo y’ubuzima ndetse n’inyigisho za Baha’u’llah hamwe n’impinduka nziza zigira ku buzima bw’umuntu ku giti cye ndetse no ku miryango yo ku isi yose. Mu Rwanda, umunsi mukuru wo kwizihiza imyaka 200 y’amavuko ya Baha’u’llah wizihirijwe mu miryango y’aba bahai, mu mirenge, m’uturere ndetse no ku rwego rw’igihugu.
Ivuka rya Bahá'u'lláh 181 B.E. - November 3, 2024
Yubire y'Imyaka 200 - Feb 12, 2018 1:23:0 AM
Aba Baha’i bo mu Rwanda bakoze Iyemeza ry’igihugu - Jun 06, 2016 12:49:6 AM
Urubyiruko - May 22, 2016 12:37:37 AM
Kwiga ku byerekeye Intera y’ubukure ikurikiraho ku muryango Bahai - May 22, 2016 12:35:30 AM
Aba Baha'i bo mu Rwanda bagize Iyemeza ry’Igihugu - Jan 27, 2016 1:49:1 AM
Aba Baha’i bakoze ibiterane by’urubyiruko i Kayonza na Rusizi - Feb 15, 2012 5:42:31 AM
Aba Baha’i basuye Urwibusto rw’Inyanza rwa Jenoside yakorewe abatutsi - Feb 15, 2012 5:0:11 AM