Ukwemera Bahá'í kwigisha ko gusenga buri munsi no kwiyegereza Imana ari imisingi y’ubuzima buharanira iterambere ry’ubutungane no gukorera inyokomuntu. Ushobora gusenga uri wenyine cyangwa wifatanyije hamwe n’abandi.
Ubusanzwe gahunda y’inama y’amasengesho n’ugusangira amasengesho no gusoma Inyandiko Ntagatifu zo mu Kwemera Bahá'í nizo mu yandi madini. Abateraniye aho bashobora no kuririmba bakanungurana ibitekerezo ku murongo runaka w’ijambo ry’Imana.
Igihe twemeye ko twese dusenga Imana imwe, aho waba usengera hose cyangwa ahari hose waba uturuka, kandi ko dufatanyije dushobora gusengera iterambere ry’ingo zacu naho duturiye, tuba twubatse umusingi w’ubumwe. Tubahaye ikaze kwifatanya n’abandi mu kubaka umuryango waho uturiye wuje amahoro mukora inama y’amasengesho cyangwa mujya aho yabereye. Mwatubona aho tubarizwa niba mwifuza kumenya uko mwakwifatanya n’abandi mu gikorwa cy’amasengesho hafi yanyu.
Bahá'ís and their neighbors sing at a Kayonza prayer gathering