“Ijoro rimwe, mu nzozi, aya magambo ahanitse yumvikanaga impande zose: ‘Mu by'ukuri, Tuzatuma Utsinda kubera Wowe Ubwawe hamwe n’Ikaramu Yawe. Ntubabazwe n’ibyakugwiririye, cyangwa se utinye, kuko uri mu mutekano. Bidatinze Imana izashyira ahagaragara ubutunzi bw’isi –abantu bazagufasha binyuze kuri Wowe ubwawe n’Ikaramu Yawe, aho Imana izasusurutsa imitima y’abayimenye”
Bahá’u’lláh
Igitabo Gitagatifu Bihebuje cy’u Kwemera Bahá’i ni Kitáb-i-Aqdas, igitabo cy’amategeko cyahishuwe na Bahá’u’lláh. Ariko, Inyandiko Ntagatifu za ki Baha’i uzisanga no mubindi bitabo bya Bahá’u’lláh n’abandi bari abemezi bihariye mu Kwemera Baha’i.
Zikubiye mu bitabo birenga 100, izo Nyandiko Ntagatifu zivuga ku ngingo nyinshi zitandukanye, zirimo amategeko n’amahame arebana n’imyifatire y’umuntu hamwe n’imiyoborere y’imiryango ya bene muntu, n’izindi zijyanye n’amayobera y’ibitagaragara zivuga nko kubyerekeye roho y’umuntu n’urugendo rwayo igana Imana. Aba Bahá’i bemera Bibiliya, Korowani, n’ibindi bitabo by’andi madini yahishuwe yo kw’isi.
Ibitabo bya kiBahá’i mu kinyarwanda byagurwa kw’Ihuriro ry’Igihugu kw'Irebero. Inyandiko za kibaha’i mu cyongereza no mugifaransa, no muzindi ndimi, zo zishobora kuboneka ku buntu ku mirongo ya interineti.
Isezerano Rihoraho ry'Imana
Mana! Nyobora - Amasengesho ry'Abana
Amagambo Ahishwe ya Baha'u'llah
Baha'u'llah n'Igihe Gishya
Zimwe mu Nkuru ku Buzima bwa 'Abdu'l-Baha
Ibiterane by'Urubyiruko
Kumenya Ukwemera Baha'i
Ishyirwa Hamwe ry'Inyandiko za Baha'u'llah
Amasengesho ya Baha'i
Urwandiko rw'Umuriro
Ubuzima bwa Baha'u'llah
Ubusitani Bushya