Inteko y'ubutungane yambere Ruanda-Urundi,
yatowe mu mwaka 1969
Mu 1953, ubuyobozi muzamahanga bw’Ukwemera Kw'AbaBahá’í bwandikiye imiryango itandukanye ya y'aba Bahá’í yo muri Afrika y’Uburasirazuba ubashishikariza kujya hirya no hino gufasha gushiraho inzego nshya z'umuryango w'AbaBahá’í mu bihugu bahana imbibi. Aba Bahá’í bo mu bindi bihugu nabo bitabiriye icyo gikorwa, n’uko mu 1953 Dunduzu Chisiza (umubaha’i w’umusore wo mugihugu cya Malawi) hamwe na Mary na Reginald Collison (bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika) baje mu cyitwaga icyo gihe u Rwanda-Urundi.
Umu Bahá’í wa mbere w’umunyarwanda amateka azi yitwaga Alphonse Semanyenzi.
Kubw’imihate yabo yo gusangira n’abandi ubutumwa bwa Baha’u’llah bukiza bw’amahoro n’ubumwe, Inteko z’Ubutungane z’Umurenge za mbere mu Rwanda zaratowe mu 1963.