Umuryango w’Ababahá’í mu Rwanda wabuze ababo ibihumbi by’abanyamuryango muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ariko kuva icyo gihe Umuryango w’Ababahá’í wakomeje cyane inyigisho mu kongera kwiyubaka no kugira ukuhare mu amahoro n’iterambere rirambye mu Rwanda. Kubera ko Ukwemera kw'abaBahá’í kuyoborwa n’inzego zitorwa n’abanyamuryango bawo, aho kugira abantu ku giti cyabo bawukuriye, imiryango yababaha’i ku rwego rw’ibanze n’abaje bahungutse bakoresheje imbaraga nyinshi mu kongera kugira imiryango y’unze ubumwe nyuma ya jenoside y’akorewe abatutsi mu 1994.
Imiryango ya kibahá’í ku rwego rw’ibanze mu Rwanda yiyobora ubwayo ubu wayisanga mu turere twa Bugesera, Gasabo, Kayonza, Kicukiro, Muhanga, Ngororero, Nyamagabe, Nyamasheke, Nyarugenge, Rubavu, Rusizi, Rutsiro na Rwamagana. Iyi miryango itanga inkunga yayo mu kubaka amahoro n’ubumwe mu Rwanda binyuze mu kugira inama z’amasengesho zifunguriwe bose n’abasengera mu yandi madini; amashuri y’igisha imico myiza y’ubutungane ku bana, ingimbi n’abangavu; no guhuriza hamwe urubyiruko n’abakuze bakihuguru kandi bagafatanya mu bikorwa byo kubaka umuryango.
Turabatumiye kureba ibindi biri kuri uru rubuga mu kanda hano bijyanye n’ibikorwa biriho uno munsi.
Abahagarariye Ababaha’i hirya nohino mu gihugu bunamiye mucyubahiro abazize jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 ku rwibutso rya Nyanza i Ikigali.