Nk'uko buri dini ritangira ryazanye ingengabihe yaryo, no ku Kwemera Bahá’i byagenze bityo. Karindari ya kiBahá’í idufasha gutekereza ku mico y’Imana, kubera ko buri kwezi gufite izina riranga umwe mu mico y’Imana.
Karindari ya kiBahá’í itangira kuri tariki 20 cyangwa 21 Werurwe, umunsi wihariye no mu kuntu isi izenguruka izuba, ikagira amezi 19 n’iminsi 19 buri kwezi, hakiyongeraho iminsi ine yo kwishimana n’abandi mbere y’uko igisibo gitangira, byose hamwe bigahwana n’iminsi 365 kimwe nka ingengabihe ya Papa Gregoire.
Mu Kwemera Bahá’i hari iminsi mitagatifu icyenda aho aba Bahá’i badakora ijyanye n’ibihe byihariye mu mateka ya kiBahá’í nk’ivuka rya Bahá’u’lláh n'ukwigaragaza kwa Bahá’u’lláh. Buri wese ahawe ikaze kuza mu minsi mitagatifu wa kiBahá’í. Mwadushakira aho tubarizwa mwifuje kumenya gahunda y’imunsi mikuri ibera hafi yaho mutuye.
Soma ayandi makuru y'Ukwemera kwa kiBahá'í mu Rwanda
Soma kubyerekeye yubire y'Imyaka 200 ry'ivuka rya Bahá'u'lláh