Post date: Jan 27, 2016 1:49:1 AM
Gicurasi 1-3,2015 Intumwa nabandi bari baje gukurikirana Iyemeza baturuka ahantu hatandukanye mu Rwanda bahuye kuva ku itariki ya 1 kugeza 3 Gicurasi 2015 mu Iyameza ngarukamwaka Bahai ku rwego rw’igihugu mu Rwanda, ryabereye mu murenge wa Gatenga I Kigali. Inshingano y’ibanze kurizo ntumwa yariyo gutora abanyamuryango icyenda bagize Inteko y’Ubutungane y’igihugu y’ababahai mu Rwanda, urwego ruyobora ibikorwa by’ababaha’i hose mu gihugu.
Mugihe cy’Iyemeza, intumwa kandi bize Ubutumwa bwa Ridvan bwaturutse ku Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera, Urwego mpuzamahanga ruyobora Ukwemera Bahá'í. Nkuko bigaragazwa mu butumwa bwateguwe n’intumwa, kujyinama ku Mugambi w’Umwaka “ byabaye mu mwuka wo kwicisha bugufi, ubushake, kutikubira no kugaragaza ubukure”. “Ingingo zitandukanye zarizwe kandi ziganirwaho, harimo iterambere ry’uturere [imiryango Baha’I mu turere tw’u Rwanda], uruhererekane rw’uburere, ukugira uruhare kw’abagore mu bikorwa, hamwe n’itegeko rya Huququ'llah."
Intumwa kandi zagize amahirwe yo kureba filimi yitwa "Ukwemera Bahá'í mu Rwanda" no kureba urubuga rwa interineti rushya ku rwego rw’igihugu (website). Batanze ibitekerezo byabo ku kuntu ibyo byombi byakorwa ikagezwa ku Banyarwanda.
Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera yasubije ku butumwa bw’Iyemeza bwanditswe n’intumwa, muruko gusubiza yakorejeje amagambo yo gutera imbaraga : “ Twakiranye umunezero ubutumwa bwaturutse ku intumwa mu Iyemeza ry’igihugu, bari berekeje amasengesho yabo n’imbaraga nyakuri zabo ku iterambere ry’Ukwemera mu Rwanda . Ukugaragaza ibitekerezo bicengeye no kujyinama mu bukure byabaye hagati mu ntumwa muricyo gihe byatumye tunezerwa.” Iyo barwa kandi yashishikarije ababaha’I mu Rwanda “ gukomeza kongera imbaraga bashyira mu bikorwa kugirango bagere ku nshingano zabo z’ubutungane,” kandi ikagaragaza nanone amasengesho Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera isezerango ngo "imbaraga z’inshuti, buri umwe hamwe na bose, babashe gufashwa no gukomezwa n’imigisha yo mw’ijuru ya Nyagasani Nyagukundwa.”