Ababaha’i ni bantu ki?
Ababaha’i ni bantu ki?
Kuva kera hose, Imana yimenyekanishije ku bantu binyuze mu Ntumwa z’Imana, zitanga inyigisho zituyobora kandi zikaduha uburezi, na none zigashyiraho umusingi w’iterambere ry’umuryango w’abantu. Muri izo Ntumwa twavugamo Abrahamu, Krishna, Zoroastiri, Musa, Budha, Yesu, Muhamadi, Báb, na Bahá’u’lláh. Amadini yabo afite Isôko rimwe kandi mu by’ukuri n’ibice bikurikirana by’idini rimwe ry’Imana.
Bahá’u’lláh, uwaherutse muri izo Ntumwa, yazanye inyigisho nhsya z’ubutungane n’imibanire y’abantu zijyanye n’iki gihe. Izina Bahá’u’lláh risobanura “Ikuzo ry’Imana”. Ubutumwa bwe nyamukuru ni ubw'ubumwe. Yigishije ubumwe bw’Imana, ubumwe bw’umuryango w’abantu, n’ubumwe bw’amadini.
Raporo y'Umwaka 182 I.B. (2025-2026)
Mu turere 28 tugize u Rwanda, 14 muri twa dufite ibikorwa by’ibanze nk'amashuri y'abana, amatsinda y'ingimbi n'abangavu, n'inziga z'amasomo. Uturere 17 dufite Inteko z’Ubutungane z’Imirenge—aho hari Inteko 33 zikora mu mwaka wa 182 BE—kandi 25 dufite nibura Umubahá’í umwe utuye muri utwo turere.
Ibindi >
Ukwemera Bahá'í mu Rwanda
Aba bahá’i bo mu Rwanda, kimwe n’abahandi hose, bateza imbere inyigisho z’ubumwe n’amahoro mu buzima bwa buri munsi no mu bikorwa by’umuryango. Hashize ikinyejana n’igice Ukwemera Bahá’i gushinzwe kandi ubu kumaze gukwira mu mahanga yose. Abemezi b’Ukwemera Bahá’i batuye mu bice birenze 100,000 kandi bakomoka mu bihugu hafi ya byose, amoko, imico, imyuga, n’imibereho bitandukanye. Murakaza neza mu muryango wacu. Ibindi >
Ibyerekeye ukwemera kw'aba Bahá’í
Bahá’u’lláh yatangaje ati: “Mu by'ukuri Ndavuga nti: uyu niwo Munsi ikiremwa muntu gishobora kureba Isura no kumva Ijwi ry’Uwasezeranijwe.” Kuva kera hose, Imana yimenyekanyishije ku bantu binyuze mu Ntumwa z’Imana, zitanga inyigisho zituyobora kandi zikaduha uburezi, na none zigashyiraho umusingi w’iterambere ry’umuryango wa bantu. Muri izo Ntumwa hari…. Ibindi >
Amakuru arambuye
Amakuru arambuye
Amakuru arambuye
National Baha'i Center
#26A KK 30 Ave
Rebero/Gatenga
Kicukiro, Kigali
Tel: 0783458910