Ukwemera Bahá’í n’umuryango usanga hose kw’isi ugizwe n’abemezi barenga imiliyoni eshanu, ugaragaramo abantu bo mu bihugu, amoko, n’imico byo hafi isi yose. Dufatanyije, turikwihatira gushyira mubikorwa inyigisho za Bahá’u’lláh, zifite icyerekezo ko abantu bo kw’isi baba nk’umurango umwe rusange kandi isi ikaba igicumbi cyabo basangiye.
Inzu zo Kuramya za kiBahá’í ni kimwe mu bimenyetso byo kugira uwo muryango umwe mu kuntu ziba zifunguriwe bose. N’ubwo ibishushanyo mbonera byazo biba bitandukanye, amarembo icyenda n’igisenge kimeze nk’umubumbe zose zihuriyeho n’ikimenyesto cy’ubudasa bw’abantu ariko na none n'ubumwe bwabo nk'ihame ridakuka.
Nk’uko byateganyijwe na Bahá’u’lláh, Inzu yo Kuramya igamije kuba Ihuriro ry’Ubutungane ry’inzengo zitandukanye ziyishamikiyeho zibanda ku bikorwa byo gufasha bijyanye n’ubumenyi, ubugiraneza, uburezi, n’imiyoborere. Amashusho ari hano agaragaza izo Nzu zo Kuramya muri Uganda, Chile, Ubuhinde, Ubudagi, Samoa, no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuryango w’aba Bahá’í mu Rwanda wateganyije ahantu mu karere ka Kicukiro aho mu gihe kizaza Inzu yo Kuramya yo mu Rwanda izubakwa.