Gusoma no kwandika n’ingenzi mu iterambere ry’umuntu n’umuryango. Si ubumenyi bwo mu ishuri gusa, ahubwo ni igikoresho gifasha umuntu kumenya, gutekereza, gushyikirana, gufata ibyemezo no kugira uruhare mu mibereho y’abo babana nabo.
Gahunda ya Soma Rwanda ikomeje guhuza imbaraga z’abafatanyabikorwa batandukanye mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwiga mu Rwanda.
Umuryango w’Ababahá’í mu Rwanda ubona ko ibikorwa byawo by’uburezi bifite aho bihurira n’intego yo guteza imbere gusoma no kwandika, cyane cyane mu guteza imbere ubumenyi, indangagaciro n’ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo.
Soma Rwanda ni urubuga ruhuza abafatanyabikorwa bafite intego yo guteza imbere gusoma no kwandika mu Rwanda.
Rukorera mu bufatanye n’inzego za Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, ibigo by’uburezi n’abandi bafatanyabikorwa bafite uruhare mu guteza imbere umuco wo gusoma.
Intego ni ugushyira hamwe imbaraga, gusangira ubunararibonye no gushakira hamwe uburyo bwo gufasha abana, urubyiruko n’abantu bakuru kurushaho kongera ubushobozi bwo gusoma, gusobanukirwa no gukoresha ubumenyi mu buzima bwa buri munsi.
Kuri iyi ngingo, uruhare rw’abafatanyabikorwa ntirugarukira ku gufasha umuntu kumenya inyuguti n’amagambo gusa, Ni no kumufasha kugira umuco wo kwiga no gukoresha ibyo yize mu guteza imbere ubuzima bw’umuntu kugiticye ndetse n’ubw’abandi.
Tukivuga kuri soma Rwanda, umuryango wabahai hirya no hino mu gihugu dore ko bakorera muturere 27 muri 30 tugize u Rwanda, nabo bashyigikiye ukwezi kwahariwe gusoma Aho abahai 92 bitabiriye iki gikorwa baturutse muturere 9 , mugikorwa cyiswe hagarika byose usome, akaba Ari ubutumwa bwari bwatambukijwe kumbuga nkoranya mbaga bakangurira abantu gusoma tariki ya 13 Nzeri 2026 ku isaha ya saa cyenda zamanywa
Umuryango w’Ababahá’í mu Rwanda ushyira imbaraga mu bikorwa by’uburezi byibanda cyane muguteza imbere bumenyi, mu myitwarire no kongera ubushobozi mu gukorera abandi.
Muri ibyo bikorwa harimo gahunda y’amashuri y’abana, gahunda yo kongerera ubushobozi mu rubyiruko ingimbi n’abangavu, ndetse n’inziga z’amasomo ku rubyiruko rukuze.
Gahunda y’amashuri y’abana ifasha ibubakamo ubushobozi bwo gutega amatwi, gukoresha ururimi runoze, kwagura no kuboneza amagambo, gutekereza no gukunda kwiga. Iyo umwana atangiye gukunda inkuru ibitabo no kwiga, aba atangiye kwiyubakamo w’umuco wo gusoma ushobora kumuherekeza mu buzima bwe.
Ku rubyiruko, gahunda yo kongerera ubushobozi bw'ingimbi n’abangavu ibafasha guteza imbere gusoma no gusobanukirwa, gutekereza, kuvuga no kwandika ibijyanye n’ibikorwa bifitiye umuryango akamaro, ku buryo ubumenyi butarangirira mu bitabo ahubwo bukavamo ibikorwa bifitiye umuryango mugari akamaro.
Naho mu nziga z’amasomo, urubyiruko rukuze barahura bakiga, bagasoma, bakaganira ku byo basomye, bagatekereza kandi bakareba uko ubumenyi bungutse bwakoreshwa mu buzima no mu guteza imbere aho batuye.
Iyo tuvuga literacy, akenshi umuntu ashobora guhita atekereza ku kumenya gusoma no kwandika. Ariko mu buryo bwagutse, gusoma byongerera umuntu ubushobozi bwo gusobanukirwa, gutekereza no gukoresha amakuru mu buryo bufite akamaro.
Umwana wiga gusoma aba yungutse urufunguzo rwo kubona ubumenyi bwinshi.
Ruba rwiyubakamo ubushobozi bwo gusesengura ibibazo no (kugira uruhare mu) gutanga ibitekerezo.
Umuntu mukuru ukomeza kwiga (ukomeza umuco wo gusoma) aba akomeza kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango.
Ni yo mpamvu guteza imbere gusoma no kwandika bishobora kugira uruhare runini mu kubaka umuryango (mugari) ushoboye kwiga kuganira no gushakira ibisubizo hamwe.
Mu nyigisho z’Ababahá’í, ubuzima bw’umuntu bufite intego ebyiri zifatanye: kwiteza imbere mu mico n’indangagaciro z’ubutungane, no kugira uruhare mu guteza imbere isi no gufasha abandi.
Iyi myumvire ituma uburezi butafatwa nk’uburyo (bukomeye kandi bushoboka) bwo gutuma umuntu amenya byinshi. gusa Ubumenyi bugomba gufasha umuntu kuba umuntu mwiza no kugira icyo ahindura mu muryango.